IJAMBO RY’IBANZE
Hashize imyaka itandatu Itorero Peresibiteriyene mu Rwanda ritangiye ikinyejana cya kabiri cy’ivugabutumwa mu Banyarwanda. Icyo kinyejana ni icy’ivugabutumwa ritekerejwe kandi rikozwe n’Abaperesibiteriyene ubwabo.
Muri iyo myaka itandatu, zimwe mu Ndembo na Paruwase byerekanye ko abagize Itorero bafite ubumenyi n’ubushobozi byo kwiyubakira Itorero, hadategerejwe inkunga zivuye ahandi. Ibyo zabigaragarishije gutangira kwiyubakira insengero n’ibindi bikorwa remezo, kwagura Itorero, kwihembera abakozi, gukorera ku igenamigambi ry’igihe kirekire no gushyiraho gahunda
y’isuzumabikorwa rya buri mwaka rigamije kuzifasha kunoza imikorere yazo.
Mu rwego rwo kurushaho gushyigikira no kubakira kuri iyo ntambwe imaze guterwa ndetse no gufasha Indembo na Paruwase zitashoboye kuyitera muri iyi myaka ishize. Inteko Nkuru y’Itorero
Peresibiteriyene mu Rwanda yateraniye i Kigali mu cyicaro cyayo gisanzwe cya 46 yavuguruye inzego z’ubuyobozi bw’Itorero, ihuriza indembo 2 cyangwa 3 zegeranye mu rwego rushya rwitwa “ Peresibiteri.
Peresibiteri ni ihuriro rya Paruwase na Paruwase zirerwa ziri mu gace kamwe k’igihugu. Peresibiteri ikurikirana imikorere ya Paruwase na Paruwase zirerwa ziyigize, igahuza ibikorwa byazo kandi ikazihagararira imbere y’amategeko.
Iri vugurura ry’inzego z’ubuyobozi rigamije kurushaho kwegereza ubuyobozi bw’Itorero abarigize, guha ububasha n’ubushobozi byuzuye inzego z’ibanze z’Itorero (Peresibiteri, Paruwase, Paruwase
zirerwa, Amashuri n’Amatorero y’ibanze) kugira ngo zishobore kwishyiriraho gahunda y’ivugabutumwa n’iterambere zikurikije aho zikorera n’ibyo zikeneye ndetse no kubishyirisha mu bikorwa zidategereje kubihererwa uburenganzira n’urundi rwego runaka. Icyakora ibikorwa byose by’izo nzego z’ibanze z’Itorero ntibigomba kunyuranya n’imyemerere na gahunda by’Itorero Peresibiteriyene mu Rwanda.
Ibyo bizatuma abakristo barushaho kwitabwaho no gukurikiranwa, babona serivise bakeneye batagombye kujya ku buyobozi bukuru bw’Itorero, abashumba batimuka hato na
hato, Peresibiteri, Paruwase na Paruwase zirerwa zigira abakozi bahagije. Bizatuma kandi Itorero rirushaho kwaguka ndetse n’imicungire y’ ibikorwa byaryo ikurikiranwe n’inzego zibyegereye.
Iri vugurura rigamije kandi kurushaho kwegera no kwita ku muryango (ababyeyi, urubyiruko n’abana bato) binyuze mu Itorero ry’ibanze, kuko umuryango ariwo shingiro ry’Itorero. Umuryango
ni ukorera, Imana (Yosuwa 24:15), Itorero ryose rizaba rikomeye kandi intego yaryo izaba igezweho.
Iri vugurura ry’inzego z’Itorero Peresibiteriyene riraganisha Itorero aheza, kuko intego yaryo ni ukubakira Itorero ku bakristo barigize aho kuba ku nzego zaryo. Icyakora kugirango ibyo bigerweho, birasaba ko abashumba n’abandi bakozi b’Itorero bahindura imikorere, barushaho gukorana umurava n’ubwitange kugira ngo bashobore kongera umusaruro w’ibyo bakora. Birasaba kandi ko Abaperesibiteriyene bose barushaho gukunda no kongerera
ubushobozi Itorero ryabo kugirango ribashe kwihutisha ugukura kwaryo mu bwiza, mu bwinshi no mu bukungu.
Iri vugurura ni iryacu Abaperesibiteriyene, turishyigikire.
Pasiteri Bienvenu MUSABYIMANA
Umuhuzabikorwa wa CFD
More info : Read the magazine
